Thursday, January 1, 2015

sobanukirwa nicyo patent aricyo



ushobora kuba arubwa mbere wumvishe irijambo patent reka mpere kubusobanuro bwaryo ubundi muriyimyaka ntihagikunze kubaho ivumbura ritangaje nkuko cyera byabagaho gusa nubu bibaho cyane munzego zitandukanye sasa rero iyo umuntu kurubu avumbuye ikinu hari uburenganzira akigiraho nkuwakivumbuye iyo rero aba ari patent ye.

ujya wumva company apple na samsung zirwa mumanza rumwe ruvugako urundi rwarwibye patents zarwo dore uko bigenda.



duhereye muri USA iyo umuntu avumbuye ikinu bwa mbere mumateka yisi aracyandikisha muri USPTO:United State Patent and Trademark Office hano ahita ahabwa igihe kigera kumyaka 20 ariwe ucunga imikoreshereze yubwo buvumbuzi bwe iyo ushatse kubukoresha niwe usaba uburenganzira sasa iyo ubukoresheje utabimusabye akujyana munyiko bakaguca akayabo. urugero muri 2012 samsung yishyuye apple milliard imwe ya $ kubera patent yari yakoresheje izikuye muri ios (iphone operating system) wakibaza uti ese baba bibye nibiki? sibinu bihambaye twavuga nka "tap and zoom" yabonetse bwa mbere muri iphone nukuvuga ngo iyo ukoze kuri screen inshuro 2 zikurikiranye uba ukoze zoom nyuba byaje kujya muri samsung nukuvuga ko yagombaga kubyishyura. ibi bikaba biha agaciro uwavumbuye ikinu nubu 1/1//2015 apple na samsung zihora mumanza imwe yibye inde. nkubu apple yamaze kwandikisha patent yayo izashyira muri device zayo in future twavuga nka self control aho iphone nizanjya iba irikwitura hasi izanjya ibimenya maze aho kubanza ikirahure hasi cyikaba cyameneka izanjya ibanza hasi uruhande rukomeye. nukuvuga ngo ubwo hagize indi company ishaka kubishyira muri device zayo yabanza kwishyura uwayihimbye.






Uti rero murwanda ibi bikorwa bite? aha naho nikimwe inaha murwanda iyo umuntu ahimbye ikinu yaba indirimbo cg ikinamico cg software ayandikisha muri RDB ikaba ibaye iye. umuntu akwibye ikinu wahimbye akakinjyanayo ubwo kiba aricye ntakundi ntaho waburana. nihahandi ujya wumva police ifata abacuruza ibihangano byabandi ntaburenganzira. ejobundi umwana wumunyeshuri yakoze software arayandikisha maze mugenziwe amwiba copy nuko atangira nawe kuyigurisha yaje kubona umukiriya ukomeye amuha 8million yamanyarwanda nuko biramenyekana wawundi nyirayo icyoyakoze yagiye kurega kuko yari patent ye nuko za 8m barazimuha uwari yayibye arabihanirwa. nawe rero nuvumbura ikinu mbere yokugishakira isoko njyubanza ucyiyandikisheho


No comments:

Post a Comment