Monday, January 26, 2015

IYUMUBONYE UMWITA YESU, MENYA NEZA Brian Deacon UKINA MURI FLIME YA YESU

Umwongereza Brian Deacon nyawe, wakinnye muri filime ya Yesu ari Yesu
Yatangiye gukina amafilimi guhera mu mwaka wa 1971 kugeza na n’ ubu aracyayakina. Mu mwaka wa 1979 nibwo yagaragaye akina muri filimi yakozwe n’ abavugabutumwa b’ abongereza, uyu mugabo ayikina ari umukinankuru witwa YESU. Ubusanzwe izina rye (Deacon) risobanura umugaragu mu rurimi rw’ ikigereki.


Brian Deacon wakinnye filime ari Yesu
NUKU UYUMUGABO ASA UBU
Mu buzima bwe busanzwe, Brian Deacon yashakanye n’ abagore babiri. Uwambere ni uwitwaga Rula Lenska, aho bamaranye imyaka isaga icumi (1977–1987), ndetse uyu mugore babyaranye umwana w’ umukobwa witwa Lara Deacon.
Umugore wa kabiri ni uwitwa Natalie Bloch babanye guhera mu mwaka wa 1998 kugeza magingo aya.
Mu myaka nka 21 ishize, byibura abantu basaga miliyari 3 bo mu bihugu birenga 233 babashije kureba filimi ya Yesu. Muri bo abagera kuri miliyoni 117 bafashe umwanzuro wo kumukurikira, nyuma y’ aho barebeye iyi filimi. Iyi Filimi yarakunzwe ndetse na n’ ubu nta washidikanya ko idakunzwe kuko iri mu ndimi zirenga 582 ndetse ngo izindi zigera kuri 237 zirateganya guhindurwamo iyi filimi.


Brian Deacon nawe azi ko abantu bamwe bamufata nka Yesu, ndetse we ibi ngo bimutera ubwoba kuko azi ko nta cyabaye, yakoraga akazi ke ko gukina filimi. Abantu benshi bo ku isi, boherereje Deacon ubutumwa bumushimira kubera iyi filimi, ariko we ntabyiyumvisha kuko babumuha bamufata nk’ umucunguzi.
Iyi filimi buri munsi igenda irushaho gukundwa, kabone n’ ubwo yakinwe cyera ndetse abantu benshi mu bayirebye bemeza ko yahinduye ubuzima bwabo.
Nyamara ariko igitangaza abantu benshi, ni uko uyu Brian Deacon wafashije imbaga y’ abantu benshi guhinduka, we ntabwo yemera Yesu, abo bita abatemera.

Uyu ni Brian Deacon ubwo yakinaga igihe Yesu yari ari ku musaraba
Nk’ uko urubuga Godtube.com rubitangaza, uyu mugabo yarutangarije ko n’ ubwo yakinaga ari Yesu, we atamwemera. Kugeza ubu nta makuru afatika agaragaza niba uyu mugabo ufatwa nka Yesu kuri bamwe yaba yaragez aho akamwemera.
Benshi mu bizera, uwahura n’ uyu mugabo, uretse ko isura ye imaze gusaza, yagirango arabonekewe.
Ahantu henshi usanga ikigaragaza umwizera nyakuri ari ufite ishusho ya Yesu mu nzu ye. Iyi shusho ni iya Brian Deacon ndetse mu matorero cyangwa amadini yemera ikoreshwa ry’ amashusho, usanga bakoresha iyi shusho. Ibi ni ukwemera kwabo.

UBWO YAKINAGA ARI YESU


No comments:

Post a Comment