Thursday, January 1, 2015

ese guhahira kuri internet bikorwa bite? birizewe se ahubwo? menya uko bikorwa

ntago biramenyekana cg ngo bimenyerwe cyane hano iwacu nyamara ababimenye birabafasha cyane dore ko ntaho utabikora but ubumenyi ningenzi cyane. nyuma yigihe kinini naragerageje kubikora naje kubigeraho nsobanukirwa nuko bikorwa niyo mpamvu ngiye kubasangiza uko bikorwamo nuko byizewe.

 akenshi twamenyere ye gukoresha ibinu byubunu guturuka kuri internet tutabiguze nyamara mubigu byateye imbere siko bimeze kuko akenshi icyushaka cyose urakigura ataruko babikunze ahubwo aruko ntabundi buryo babikorammo kubera amategeko arengera abacuruzi. duhere kuri movie cg series zikunzwe ubu abandi barazigura kuko ntahandi bazibona gusa twe tuzikura kubazicuruza kuri macye ese umunsi byahagaze tuzazikurahe? dore rero uko ushobora kugurisha cg ukangura online aha ndibanda kumasoko akomeye kuko niyo afite umurongo ngenderwaho wumvikana kdi unoze gusa ninaha iwacu irwanda zirahaba twavuga nka kaymu.com iyi ikaba ikomoka muri Nigeria ikaba ikorera mubihugu byinshi harimo nu Rwanda.
ubundi kugura kuri internet bisaba iki? dore ikinu kingenzi kibanze bisaba ni card ya bank igufasha kwishyura uti ese iyi card iboneka ite? iyingiye si ATM kuko zo benshi bazifite, aha nabaha urugero nka visa cg mastcard nizo zizwi cyane gusa ATM yawe ishobora gukora nka mastcard cg visa igihe bank ukoresha yabiguhereye uburenganzira muma bank menshi rero barazitanga harabazitangira ubunu cg se bakagira amafaranga baguca gusa ahangaha usinya amasezerano yemeza ko uzi ibyurimo ko kandi ko bank idafite ubushobozi bwo kurinda amafaranga yawe 100%  nkuko bisanzwe ahangaha bigusaba kwitonda sasa rero aha nihamwe utangira kukenera antivirus muri pc yawe atarukubera virus ahubw wangako haruwakwiba info zawe akaba yakwiba namafaranga yawe yose, aha bisaba kwitonda iyo umaze kubona rero iyo karita uba ushobora kuba wagura ikinu icyaricyocyose online ukakibona
 iyi ikaba arimwe muri card itangwa na bank imwe yitwa CRDB ikorera mubihugu bimwe nabimwe muri east africa. ziriya numero rero ubonaho nizo ukoresha zibazwana 53..... kuba habanza 53 bivuzeko ari mastcard nkuko byanditseho hejuru iburyo, kuruhande rwinyuma rero haba hariho imibare 3 yibanga imenkwa nanyirayo gusa aha iyuziko ukoresha iri terambere wirinda kwandarika card yawe. kuba uyifite byagufasha mukwishyura ibunu byose bigurishwa kuri internet twavuga nka software igitabo se cg utundi tunu kugeza no kuri pron ubona baguciye 1$ ukabura uko uyishyura iyo ufite iyi card kaba gacyemutse ndetse yewe na aaplication zimwe na zimwe za phone.
uti ese umutekano wawe uba wizewe ute? ibibibazo wibaza bibabyarabonewe umuti haricyo bita paypal.com urunurubuga rugufasha kurinda information zawe ( ahandavuga bank ukoresha cg no za card yawe ) ururubuga rurizewe kdi rurakoreshwa cyane yewe nabacuruzi benshi bagutegeka kwishyura arirwo ukoresheshe kuko ama $ ava kuri acc yawe akanjya kuri email yawe wakoresheje wiyandikisha kururwo rubuga noneho urwo rubuga rukishyura uwo mucuruzi amenye gusa email yawe.
hano wakibaza utise nshaka kugura ikinu gifatika nabigenza gute? byose bikorwa kimwe ahaho icyo bigusaba ni agasanduku ki posita kazakoreshwa mukukoherereza icyokinu uguze ushobora gukoresha akawe cg undimuntu wizeye
uti ese nishyuye ikinu sikingereho byagenda gute? amafaranga yawe urayasubizwa rwose ntakibazo umfa kuba wishyuye muburyo bukurikije amategeko aha ndavuga tuvuge uguze ikinu kuri ebay.com ukishyur unyuze muri paypal.com iyo utabonye icyo wishyuye urayasubizwa rwose sindikwamamaza ngo ndabeshya ndavuga ibyo nabonye. akarusho nuko iyo uguze ikinu gifite agaciro tuvuge kirihejuru ya 50$ baguha uburyo uzajya u tracking aho kiriguca hose paka kikugezeho iwawe ibi bituma utabura item yawe
urugero iyi item naguze kuri ebay bagenda banyereka aho igeze iza aho nshakako igera aha banyerekaga ko yahagurutse hongkong 30-dec-2014
ntaho itangeraho nabwira umucuruzi nayiguze nawe ko itaje akama indi cg akansubiza ama cash yanjye.
utise ubyizera ute? najye ni nakubaze ngo ko ukoresha tigo cash ubyutse ugasanga amacash yawe yabuze wakora iki? wanjya kubaza kuri tigo nuko nawe iyo ugize ikibazo ujya kubaza kwisoko waguzeho niyo mamvu tugura kumasoko azwi kdi yizewe ndavuga nka amazone.com cg ebay.com
ahangaha icyo wirinda nugukora ibintu utazi kuko byatuma bakwiba

No comments:

Post a Comment