Thursday, January 8, 2015

itandukaniro hagati ya credit card na debit card

credit card cg debit card bikunze kumvikana hirya no hino haba kubantu babivuga cg mubinyamakuru muzamahanga dore ko iwacu bitarasobanuka neza .
dore rero aho bitandukaniye nicyo bivuga, duhereye kuri debit card iyi card iba ishamikiye kuri conte zawe muri bank runaka bityo uko ubikuje amafaranga bakayakata kuri conti yawe muri bank izi akaba ariza ATM card tumenyereye gusa kuri credit card yo biratandukanye kuko

yo iba idashamitse kuri conti nimwe nubwo ishobora gutangwa na bank, iyi yo itangwa na bank cg ikindi kigo icyaricyocyose kibikoramo ubucuruzi kuko nayo nubucuruzi nkubundi aha navuga ko ikora nkuko utira ama unit muri telephone yawe then wagura andi ukabanza ukishyura yayandi watiye gusa ahangaha serivise zitangwa niyi card zitandukanye bitewe nuwaziguhaye gusa muri rusange dore uko zikoreshwa iyo umaze kuyibona bakubwira igihe utagomba kurenza utarishyura amafaranga wakoresheje dufate urugero baguhaye ukwezi kumwe nukuvuga ngo buri merazukwezi ugomba kwishyura amafaranga uba warakoresheje kuriyi card iyo ukirengeje batangira kukwaka inyungu ariko iyo wishyuriye igihe ntanyungu. gusa akenshi iyi ikaba ikunze gukoreshwa mukwishyura ibintu waba uguze. dufate urugero ugiye mwiduka nta mafaranga ufite ariko wibitseho credit card yawe icyukora nukuyishyuriraho (aha nukuvugako ya bank cg ikigo cyaguhaye credit card aricyo kikwishyurira) noneho nyuma ukazabishyura nawe nyuma bitewe nigihe mwemeranyije.  ubu buryo bwa credit card siburamenyerwa cyane murwanda dore ko no guhaha ukoresheje uburyo bwa electronic butaramenyerwa, gusa aha natanga urugero kuri tigo Rwanda ubwo kuva umwaka ushize wa 2014 tigo nayo yagurizaga abafatabuguzi bayo amafaranga 10000frw noneho umuntu akazishyura nyuma reka dutegereze ko mumyaka irimbere bizamenyerwa cyane.

No comments:

Post a Comment