Saturday, April 4, 2015

ESE CIVIL ENGINEER NIMUNTU KI? MENYA AKAMARO KE MUKUBAKA

Umwuga wubwubatsi numwuga udakunze gusobanukira abatawiga cg batawize ndentse nabatawukora, niyompamvu bigoye kwiyumvisha uburyo bikorwamo, gusa ugiye kugiraho ubumenyi bucye bitewe nibyushobora gusobanukirwa, icyambere nukumenya itandukaniro rya engineer hamwe numufundi, icyo abafundi baba bazi gukora nugushyira itafari kurindi ndetse noguponda concrete (zege muri swahili), gusa sibaba bazi impamvu baponda nukuvuga bakora ibyo engineer ababwiye. mbese ninkuko umutoza abwira abakinnyi be ukobakina ariko iyo ikipe yitwaye nabi bibazwa umutoza nahandi nuko iyo hajemo ibibazo cg ibyakozwe nabi bibazwa engineer nuko rero ninshingano ze kugenzura ibikorwa.

MENYA ITANDUKANIRO HAGATI YA ARCHITECT NA ENGINEER (CIVIL ENGINEER)

Abantu benshi badafite inararisomye mubyerekeye ubwubatsi cg badukunze kubyumva cyane iki kibazo cyababereye ingutu yemwe namenye ko kibaho kuko nanjye nakigize, mugutandukanya aba bagabo/abagore babiri rero bisaba gusobanukirwa nuburyo amazu yubakwamo, atarukumenya uburyo bashyira itafari kurindi ahubwo kumenya inzira bicamo kuva nyirinzu agize  cyo kubaka kugeza inzu itangiwe gusizwa, akenshi umuntu utazi iritandukaniro yabitiranya yewe wanashaka kwiga kimwe muribyo ukisanga mukindi kuko utazi aho bitaniye.