Friday, January 30, 2015

ESE UMUKOBWA YASAMA ARIMUMIHANGO?

ubumenyi rusange subumenyi bwa mudasobwa gusa ahubwo nubwumuntu bubamo, sindumuganga yemwe sindi ninararibonye mubyi myororokere cg ikindi gusa ndumuntu usazwe ubona abana babakobwa batwara inda bakiga cg batabiteganyije, nahisemo kuvuga kumukobwa not kumugore kuko haritandukkaniro hagati yabo ninako ingaruka zibageraho zitandukanye bitewe nubuzima babamo. icyezweho murino minsi iyo umukobwa atwaye inda iwabo bahita bamushyingira direct cg bakamwirukana bigatuma ashyingirwa imburagihe kuko ntayindi choice aba afite.
ubumenyi bucye mfite rero nenda kubasangiza nuko abana babakobwa baba bato baba bakuze kuba atazi igihe yasamira nigihe atasamira sigitangaza bikaba aribyo biba intandaro  yo gusama imbura gihe, ntawamenya wenda ibyo ngiye kwandika haruwo bizafasha.

ushobora kuba utemerankwa nanjye gusa imibonano muza bitsina nikintu cyeze murubyiruko hanzaha suko harutazi ko aricyaha nutabizi akaba yemera bibilia azasome mugitabo kuva igice cya 20 azabisangamo, nikenshi nanone higishwa gukoresha agakingirizo ese ko karakoreshwa? niwowe ubizi. ikizwi nuko abasama inda batabiteganyije baba bakoze imibonano idakingiye doreko atarikimwe nka bikiramariya wabyaye yesu atakoze imibonano utwaye inda nuko aba yakoze imibonano idakingiye. ntawamenya ko wabikoze but iyo utwite turabimenya
mbere nambere kugirango umwana abeho munda yanyina nuko intanga ngabo (spermatozoide) iba yahuye ninanga ngore (ovule). sasa rero intanga ngabo yo ihora yashobora kuboneka isaha nisaha but siko bimeze kuyingore bivuzeko rero umugabo cg umuhungu ashobora gutera inda isaha nisaha doreko atari nawe uyitwita, ubwo rero kumugabo nabwirinzi bubaho uretse gukoresha agakingirizo, ubwo ahasigaye nikumugore dore koarinawe uyitwita niwe uba ufite controle mubiganza bye,
sasa rero nokumukobwa siyatwara inda isaha nisaha ahubwo ikigoye nukumenya isaha cg igihe yayitwarira, baca umugani bati " every project is unique" ninako buri mukobwa ari unique nukuvugango ntawatera nkundi. burimukobwa agira ukwezi kwe gushora kuba guhindagurika cg kudahindagurika, aha rero iyo kudahindagurika niyo mahirwe yawe kuko byoroshye kemenya umunsi wasamiraho, uti rero wabimemya ute? ukwezi kudahinduka bivuga ko ubona imihango kuminsi idahinduka sukuvugango iza ari 1 cg 2 oya ahubwo niminsi iba kuva ubonye imihango kugeza ubonye iyubutaha niba ari 28 cg 30 ikaba idahinduka iyo aruko bimeze bibabyoroshye. igihe rero wasamira nigihe uba uri muminsi yuburumbuke (ovulation) nukuvuga igihe intanga ngore iba yasohotse aho ikorerwa muri ovaire itegereje intanga ngabo, iyi ntanga ngore ifite ubushobozi bwokumara 24h ubundi igapfa ubwo rereo iyo itabonye ingabo murayo masaha ihita ipfa ubwo rero icyo uba usabwa nukwirind iyo mihurire. iyo rero ufite iminsi idahinduka murikimwe cya 2 cyayo rero niho haba ovulation, niba ugira iminsi 30 ubwo kuwa 15 niho ovulation iba gusa kuko intanga ngabo nayo ifite ibushobozi bwokubaho 48h itegereje iyingore ubwo rero ukoze imibonano idakingiye kumunsi wa 13 intanga ngabo ikinjira yategereza iyi ngore maze yasohoka bikaba biracakiranye kibwa aka arafashe, ubwo rero  kugirango ube utatwara inda nukwirinda iyominsi noneho kugirango ube safe neza wongeraho indi minsi 2 imbere ninyuma ubwo nukuva kumunsi wa 11 kugeza kuwa 17 aho uba wizeye ko ntanda watwara twibuke ko iyimunsi itangira igihe watangiriye imihango sigihe wayirangirije, aha kufite iminsi idahinduka birumvikana reka noneho turebe kufite iminsi ihindagurika aha nukuvugako abona imihango muminsi itandukanye ukwezi kumwe akamara iminsi 35 itaraza ubundi akamara 25 itaraza, umukobwa uteye utya rero aba afite amahirwe yo gusama cyane kurusha ufite iminsi idahinduka, aha kugirango byibuze ubashe kwe estimating igihe wasamira byibuze bigusaba kwandika amezi 6 igihe wagiye ugira mumihango aha rero kugirango mbyumvikane ngiye gukoresha example yimibare, tubonyeko usabwa kwandika inshuro 6 zose tuvuge ubwa 1 wamaze 32days, ukwezi kwa 2 umara 27, ukwa 3 umura 29, ukwa 4 umura 36, ukwa 5 umara 26, ukwa 6 umara 30days aha rero nawe ufite izi record washobora kumenyera igihe wasamira uti ubigenza ute? ureba muriyominsi yose aho wamaze iminsi micye kuru rugero rwacu ni 26days ukanafata aho wamaze myinshi nanone aha dufite 36days noneho icyo ukora iki rero  UFATA IMINSI MICYE WAMAZE (26) UGAKURAMO 18 (AHA TURAFATA 26-18= 8) NANONE UGAFATA IMINSI MYINSHI WAMAZE UGAKURAMO 11 (AHA TURAFATA 36-11= 25)  kuriyi mibare yacu nukuvugango kuva kumunis wa 8 kugeza kuwa 25 ufite amahirwe yo gusana biragaragara ko uyumukobwa ufite iminsi ihindagurika afite amahirwe yo gusama iminsi myinshi kurusha ufite iminsi idahindagurika. ikindi narenzaho nimikorere yimisemburo (hormones) aha umubiri wumukobwa uvubura imisemburo itandukanye bitewe nigihe, iyo uri mubihe byuburumbuke (ovulation) imisemburo ya Estrogen  iba arimyinshi iyimisemburo ikaba ituma umukobwa ashaka imibonano muzabitsina, ntaho rero waba utabiteganyije yewe utanabishaka ubushacye buriyongera, ibi bikaba byagufasha kujya umenya igihe ovulation yabereye ukarushaho kwirinda.
kwirinda gusama sibireba abakobwa gusa doreko najye ubyandika ntarumukobwa ahubwo nabahungu birabareba nabo bakabamenya igihe baba bashoborera gutera inda bityo kubyara bitatenganyijwe bikagabanuka.
agakingirizo kararinda gusa sikarinda ubushacye no gukorera aho. singutegetse ngo umbaze neza ibyo utumvishe, wazanabaza nundi ariko nugira isoni zo kumenya igihe wasamira make sure ko utazagira isoni umunsi watwaye inda!

No comments:

Post a Comment