Thursday, January 15, 2015

IBYO WAKAMENYE KURI APPLE PRODUCT IGICE CYA 2: IPHONE


NKUKO igice cya1 twahereye kuri ipad reka uyumunsi turebe no kuri telephone zikorwa nuruganda apple arizo iphone, abantu benshi bazakunda kwibaza imamvu product zose za apple zitangirwa ninyuguti ya "i" gusa iyo ugerageje gushaka ubusobanuro bwabyo usanga "i" ihagarariye
nyiri phone bityo bikaba bivuga mbese phone yawe wenyine (personal phone) mamateka rero ya iphone hamaze gusohoka iphone zigera kwi 10 kuva 2007 kugeza ubu (01/2015) mumyaka 9 gusa akaba ari iphone (2007), iphone 3G (2008), iphone 3GS (2009), iphone 4(2010), iphone 4s (2011), iphone 5 (2012), iphone 5S (2013), iphone 5C (2013), iphone 6 (2014) ndetse na iphone 6 plus (2014) ubu bwoko bwose bukaba bwaragiye burushwanwa ingufu na technology buruko bwagiye busimburana, muri rusange iphone nibumwe mubwoko bwa phone zihagaze kwisoko kubera uburyo zisohoka zihenze kdi zigasohoka buri mwaka mbyibuze ugereranije kuburyo kugirango utunge izi iphone buruko zisohotse byibuze byajya bigusaba 800$ yaburimwaka wazitangaho nyuma yo guhenda kayingoreho no kuzisobanukirwa bitorohera benshi bitewe nuburyo zikora, nkuko uruganda rwa apple rubikora kuri product zarwo bitandukanye nizindi nganda nka samsung cg sony nuko yo ikora phone igakora na operating system zazo arizo bita ios (Iphone Operating System). iyi ios ikaba kimwe mubigora abantu uburyo ikoramo doreko atarikimwe nuburyo busanzwe buzwi bukoreshwa muri smartphone zubu bizwi kwizina rya android ( ni operating system ikora muzindi smartphone nka samsung sony nizindi nyinshi) zimwe muri phone zindi zidakoresha iyi OS ya android twavuga nka window phone, tugarutse kuri ios rero ikaba arikimwe mubituma iphone zikurwa bitewe nuburyo zikozemo bunogeye amaso ndetse nimikorere inoze gusa abadasobanukiwe nimikorera yazo bazishinja kudakora neza doreko kuyisobanukinwa bisaba mbyinshi. bimwe mubintegwa iyi iphone ngo nuko ida sharing ibiriho byoroshye nkuko izindi smartphone zibikora tuvuge biciye muri bluetooth nyamara mwizina ryayo birasobanutse ko ari personal phone ikindi nuko washyiraho ibintu ukuye kuri mudasobwa nyamara ngo ukaba utabikura kuri iphone ubishyira kuri mudasobwa nibindi nkibyo nyamara byose biterwa nubumenyi bucye kuko birashoboka ahubwo nukudasobanukirwa bibitera.
turebere hamwe uko izi iphone zagiye zitera imbere imwe kuri mwe, duhere kuri iphone yabanje ikaza muri 2007 iyi niyo yabimburiye izindi smartphone kwisoko izanye touchscreen  ikaba yaracyiriwe bidasazwe nkizanye ibitangaza aha internet yaritarashinga imizi muma telephone iyi yo yajemo browser (navigateur) yitwa safali ikaba yaratumaga umuntu akoresha internet kuri phone ye iki cyari igitangaza muri 2007 izana ndetse nuburyo gusoma email byihuse ubwo icyo gihe email bwaruburyo bwihuse bwo kohererezanya ubutumwa bwanditse ndetse ikanagira ipod yokubika imiziki nyama nubwo cyari igisha nyamara yarifite nibindi itarageraho tugereranije nubu iyi iphone na 3G yayikurikiye ntago zafataga video zarafotoraga gusa ndetse na camera yazo siyari umwimerere nkizikigihe iphone 3G yo yazanye na network ya 3G kubasobanukiwe nubwoko bwa network basobanukiwe niyi 3G network bidatinze hakaba haraje 3GS iyi ikaba yarazanye processor yihuta yewe iza inafite ubushobozi bwo gufata video ya 480p izayibanjirije zitagiraga iyi kumiterere yari koze nka 3G nyamara material zikozemo inyuma atarimwe kuburyo byoroshye kuzitandukanya nyuama haje kuza iphone 4 ikaba yaraje arikosora kuko nanubu icyemezwa nka iphone ikomeye kurusha izindi zose ikaba yarinafite design nshyashya ndetse ikaza arinayo ya1 izanye camera yimbere doreko izindi ntayo zagiraga, iyiphoto yohasi irerekana uburyo zari zitandukanye
ibumoso iphone 4 iburyo iphone 3Gs
 iyi iphone ikaba yaramaze amezi 15 yose kwisoko itarakurikirwa nyuma haza kuza iphone 4S nyamara iyo uzirebye ubona sisa nyuma
izi zombi zirasa urebeye inyuma gusa kuruhande rwibumoso mumande hejuru 4s ifite akarongo 4 idafite byibuze kariya katuma uzitandukanya byoroshye namaso

gusa mumikorere iyi 4s yazanye udushya twinshi harimo ubwoko bwa video ifata ndetse nikitwa siri (siri akaba aruburyo umuntu avugana na iphone bityo igakora ibyo ayitegetse atiriwe ayikoraho tuvuge washaka nko guhmagara ukayibwira igahamagara uwo ushatse cg ikindi icyaricyocyose wakoresha namaboko ukayibwira ikabigukorera yewe ukaba wanayibaza nicyo ushaka cyose ikakikubwira , urugero indege ishobora kuguca hejuru nuko ukabaza siri uti iyi ndege inyuze hejuru niyihe? nuko siri ikaguha info about iyo ndege nibindi byinshi) nyuma yiyi 4s rero haje kuza 5 iza nayo arinshya mumiterere yewe inasumba 4s ho gato kuburyo kuzitandukanya byoroshye urebye muri screen gusa 


hano uburebure bwayo buhita buyitandukanya na 4s gusa ikaba yaraje iyirusha ningufu muri rusange ndetse na camera ikora neza 

nyuma dore nyuma yumwaka gusa iphone 5s nayo yahise iteramo izanye tech ya fingerprint scanner aho uyifungisha urutoki rwawe aho gukoresha passcode noneho icyari iphone kiba iphone koko personal phone aha imiterere ya home button ikaba igaragaza itandukaniro yazo byihuse 
5 ibumoso na 5s iburyo witegereje home button urabona ko wabasha kuzitandukanya byoroshye, iyi 5s ikaba yarasohokanye na 5c yo ikaba yarikoze muri plastic
nyuma ya 5s haje kuza 6 na 6+ zikaba zo zaraje zihariye ari nanini kuburyo abatarakundaga iphone ngo ninoya ntarundi rwitazo zikaba zaravugishije benshi izi iphone doreko ziri kurya hit muriyiminsi kubera ubwiza bwazo ningufu zazo
ibumoso iphone 6+ hagati iphone 6 then iburyo iphone 5s ( ni 5s si 5 kubera iriya home button yayo nahubundi birangana) hano rero biragaragara ko izi 14n 6 arinini ndetse zinafite design yihariye na display zikaba zitarizimwe ndetse nibindi byinshi zitandukaniyeho

uwavuga ibya i4ne bwakwira bugacya pe gusa uzakubeshya ko habaho iphone 2 uzamubaze umwaka yasohotsemo akeza karigura izi iphone zirahenda ariko ninziza 

No comments:

Post a Comment