Thursday, April 21, 2016

UKO WAFUNGA ENTERPRISE CG COMPANY

Murwanda bimaze kumenyerwa ko gufungura company cg gutangira business byoroshye kdi byihuta bitewe nikoranabuhanga  rikoreshwa aho mumasaha atarenze 6 gusa uba ubonye certificate ikwemerera gukora ubucuruzi bwawe, bavuga ko gufungura company cg enterprise arubunu kuko nta mafaranga wishyura RDB ikigo kigihugu gifite munshingano zacyo kwandika ama sosiyete yubucuruzi gusa udafite ubumenyi bwo gukoresha mudasobwa cg udasobanukiwe nimiterere yama company naza enterprise nanone siyabasha kuyifungurira niyo mpamvu hari abantu hirya no hino bafasha gufungura izo company nubwo muri RDB nabo babifungurira ubuntu gusa abantu bacibwa inege numurongo muremure uhahora nuko bagahitamo ababafasha kuruhande bakabaha ninama kubyo badasobanukiye, kurabo bantu rero igiciro murumvikana akenshi nihagati ya 1000frw kugeza kuri 15000frw.



noneho harizimwe mumpamvu zatuma  ucyenera guhagarko gukora ubucuruzi harimo igihombo guhindura imirimo yewe ushobora no kwandikisha company nabi bikagusaba kuyifunga bitewe nubumenyi bucye warufite uyifungura impamvu ninyinshi rere zatuma ufunga sosiyete yawe reka turebere hamwe rero uko wafunga company uramutse ubicyeneye.

aha rero turabanza dusobanure itandukaniro hagati ya enterprise na company kuko inzira yo kubifunga zitandukanye, enterprise ni sosiyete iba ifitwe numuntu umwe kugitiki ntawe bayifatanije numwe niyo yaba afite umugore cg umugabo siyayimwandikaho ko bayifatanije ikaba ntanubudahangarwa imitungo yanyirayo ifite bivuzeko enterprise iguye mugihombo cg amadeni biremewe ko hatezwa indi mitungo yawe kubera enterprise birumvikana ko umutungo wayo wivanga nuwawe usanganwe aha ukaba unnafite uburenganzira bwokuyiyobora uko ushatse yemwe ukaba wanasoreshwa akenshi amafaranga macye ugereranije nayo company zisora, naho company yo ni sosiyete iba ifitwe nabantu barenze umwe bafitemo imigabane bitewe nuko bashoye amafaranga ahangaha umutungo wa company ntago wivanga niyabanyirayo iba irukwayo yemwe nigihombo cg company sicyatuma baza gufatira ibyawe (aha byumvikane neza sikwakundi bank iteza ibyo watanzemo ingwate) ahangaha amategeko agenga imiyoborere ya company ashwirwaho na leta

gufunga enterprise

bikorwa munzira 5

1 ubanza kuri rwanda revenue authority kwaka icyemezo cyuko nta misoro utishyuye
2 kwishyura kuri ecobank (ikicaro gikuru) amafaranga ibihumbi 7000
3 kwakira icyemezo cyuko nta misoro urimo
4 kudeposa document zicyenewe kuri RDB arizo payment slip ya bank wishyuriyeho 7000, icyemezo cyuko nta misoro urimo wakuye RRA, ibaruwa isaba gusiba sosiyete yandikiwe umukuru wa RDB, i form wuzuza usanga kuri RDB na certificate baba baraguhaye wandikisha enterprise
5 kubona icyemeza ko enterprise yawe yafuzwe

gufunga company

bikorwa munzira 5

1 ubanza kuri rwanda revenue authority kwaka icyemezo cyuko nta misoro utishyuye
2 kwishyura kuri ecobank (ikicaro gikuru) amafaranga ibihumbi 10000
3 kwakira icyemezo cyuko nta misoro urimo
4 kudeposa document zicyenewe kuri RDB arizo payment slip ya bank wishyuriyeho 10000, icyemezo cyuko nta misoro urimo wakuye RRA, ibaruwa isaba gusiba sosiyete yandikiwe umukuru wa RDB, i form wuzuza usanga kuri RDB na certificate baba baraguhaye wandikisha company hakaniyongeraho inyandiko yabafite imigabane muri company ko bemeranwa nifunga rya company igomba kuba isinkweho na noter wa reta
5 kubona icyemeza ko company yawe yafuzwe


abantu benshi rero iyo bahagaritse ubucuruzi bwabo sibita kurikikinu kdi rwanda revenue authority yo siyamenyako wabuhagaritse utabibamenyesheje nuko rero barakomeza bakibarira imisoro yabo arina ko namande agenda yikubakuba ugashiduka ubarimo ama milioni atagira ingano nibyiza ko iteka niba uhagaritse ubucuruzi ubivuga kubwo kwirinda kuzakurikiranwa namategeko


No comments:

Post a Comment