Sunday, April 24, 2016

ESE KWIRINDA GUSAMA NYUMA YIMIBONANO MuZABITSINA IDAKINGIYE NU GUKURAMO INDA?


Ese mbere wakibaza uti gutwita(pregnancy) bitangira ryari? Numunsi intanga zahuriyeho?cg nigihe igi ryafashe muri uterus? Uko wasubiza icyo kibazo kose sibyahindura uburebure bwo gutwita bwi ibyumweru 40 kdi ibi byumweru bitangirara numunsi uwasamye aherukira gutangira imihango aheruka, gukuramo inda nicyaha gihanwa namategeko ese ayo mategko agendera kubuhe busobanuro bwi gihe gutwita bitangirira? Ese ko aricyaha gukuramo inda ijambo ryimana rivugako gutwita bitangira ryari? Bitewe naho uherereye namategeko mugenderaho (government policy) wamenya Aho kwirinda gusama nyuama yimibonano idakingiye arikimwe no gukuramo inda
Gusa mugitabo cyamategeko yurwanda ntago basobanura ijambo pregnancy ubwo abacamanza iyo bahuye nizi case sinzi uko babyanzura
Ushobora kwirinda gusama nanyuma yuko ukora imibonano muza bitsina idakingiye
Kuko ni uburyo butari ugukuramo inda nkuko bamwe babitekereza kuko butuma umuntu adasama ntibutuma umuntu akuramo inda yasamye

Uburyo bwo kwirinda gusama inda nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsinaidakingiye cg uburyo bwo kwikingira wakoresheje bwanze( urugero: agakingirizo wakoresheje kacitse,...)
-ni uburyo bw ibinini ndetse n ubw agapira kajya m umura
-uburyo bw ibinini bukoreshwa mu minsi 3 kugera kuri itanu nyuma yo gukora imibonano idakingiye cg uko wikingiye byanze ariko uburyo bw agapira bushobora gukoreshwa kugera ku munsi wa 7 nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina




-buboneka ku isi ndetse na hano mu rwanda
- bukoreshwa rimwe na rimwe igihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye ariko si uburyo bwo gukoresha igihe kirekire ngo uboneze urubyaro
-bushobora kandi gukoreshwa ni umukobwa cg umugore usanzwe akoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro runaka ariko akeka ko bwagize ikibazo( urugero: yibutse ko atafashe ikinini cyo kuboneza urubyaro kandi agomba kugifata buri munsi) aho gutegereza ashobora guhita akoresha ubu buryo
-burizewe ko nta ngaruka bugira
-ibinini bikoreshwa muri ubu buryo usanga bigira amazina atandukanye aho mu gifaransa bacyita pilule du lendemain, mu cyongereza bakacyita morning after pill cg another choice n ibindi
-ubu buryo bugira ingufu n akamaro cyane iyo bukoreshejwe vuba bishoboka nyuma y imibonano idakingiye
-muri ubu buryo harimo:

1. Ikinini kirimo umusemburo cyitwa levonorgestrel, ari nacyo bakunda kwita ariya mazina navuze haruguru mu ndimi z amahanga, kiboneka mu ma farumasi menshi, ntago bisaba ko muganga akikwandikira kugirango ukigure, nicyo kigaragaza ubushobozi bwo kurinda gusama kurusha ubundi bwoko bw ibinini bukoreshwa, ntukenera kubanza kwisuzumisha ngo ubone kukinywa, hari ubwo biba ari bibiri ukabinywera rimwe cg ukanywa kimwe ikindi ukakinywa nyuma y amasaha 12, ariko hari nubwo kiba ari kimwe ugahita ukinywa bikarangira, mu ngaruka zidakanganye byagutera harimo kugira iseseme no kuruka  arko iyo bikabije ushobora kujya kwa muganga ugafata imiti ariko ubundi bihita bishira

2. Ubundi ni ibinini birimo imisemburo bisanzwe bikoreshwa mu kuboneza urubyaro ariko iyo ari byo ushaka gukoresha ujya ku muganga akagusobanurira uburyo ubikoresha, nabyo bishobora gutera iseseme no kuruka ariko bigashira

3. Ubundi ni agapira kajya mumura kakaba kagomba kujyamo mu minsi 7 nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, ko nta musemburo kagira kandi gashobora kuguma mu mura mugihe kirenga imyaka 5

Ubu buryo bwose ntibukuraho ko iyo ukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye uba ushobora kwanduriramo virusi itera sida cg izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

1 comment:

  1. Iyu unkweye icyo kinini cyimara amasaha 72 uko ubonanye numuhungu burikanya ntimurenze yamasaha urasama

    ReplyDelete