Thursday, April 21, 2016

KUKI UDAKWIYE KWEMERA FACTURE ITARIYA EBM

KUbatazi EBM (electronic billing machine) ni akamashini ga printing inyemezabuguzi, Urwanda nkibindi bihugu byateye imbere bihanganye nikibazo cyinyerezwa ryimisoro kubacuruzi aha twatangira twibaza tuti kuki dusora? ninde usora? muri budget ya 2015/2016 yurwanda hazakoreshwa billion 1768frw aho billion 938frw zizaturuka mumisoro biragaragara plus de 50% yamafaranga acyenerwa nigihugu ko aturuka mumisoro.





harubwoko bwinshi bwimisoro ariko reka twibande kukibazo EBM yaje gucyemura cyo kunyereza imisoro ndetse nokunyereza amafaranga kubakozi bacururiza banyiri ubucuruzi, uti rero iyi machine ikora ite? ifite imirimo 2 itandukanye harimo uwo gusohora inyemeza buguzi ndetse no kubika ibyakozwe ikaba yaraje isimbura icyo bitaga logistre de commerce aho umucuruzi yiyandikiraga ibyo yagurishije (ninkuko baguha amazi murugo ubundi ukanjya wiyandikira ayo wakoresheje ukabona kwishyura ahhaa) twibuke ko umusoro kunyungu utangwa nuwahawe services udatangwa numucuruzi, nukuvuga ngo wowe uguze uba wahaye uusoro umucuruzi ngo azawuguhere leta noneho atawutanze aba ariye amafaranga yakageze muri leta ikubaka imihanda,  ahubwo abana be bakanjya kuyigamo mubuhinde cg ahandi.
nkuko rero dukoresha konteri zamazi hakabarwa ayo twakoresheje akaba ariyo twishyura ninako iyi EBM yaje gukora aho izanjya ibika ibyakozwe byose noneho yamafaranga abaguzi basora akagera kuri leta aho kuguma mumifuka yabacuruzi.

nikuki abacuruzi rero bahitamo kwandka facture ninoki aho gutanga iya EBM? nukugirango rwanda revenue itazamenya umubare wibyo bacuruje noneho sibishyure umusoro uko bikwiye nyamara bakawishyuye

umukozi asora 30% byumushahara we uwagatahanye 200,000frw murugo acyura 140,000frw kuko aba yasoze bivuzeko muwaka wamezi 12 hafi 4 muriyo aba akorera ubusa umushahara wuzuye akawutwara amezi 8 none nikuki yasora kunyungu abona ariko umucuruzi sasore kunyungu abona? nuko umukozi bayamukata ataramugera munoki ariko umucuruzi bakayamukura munoki.

niba rero utatse facture ya EBM menyako ayo usoze utazi niba azager kuri leta agenewe kuko akenshi baduha facture yanditse ninoki nyamara banafite EBM, utubari twinshi naza alimentation niko zibigenza ariko igisekeje nuko iyo ubatse bill ya EBM  basubirayo bakayiguha bivuzeko babikorera ubushacye niba ushaka kurwanya inyereza ryumusoro wawe watanze iteka aka facture ya EBM bityo umusanzu wawe ugere aho wakageze noneho nyuma uzabaze leta impamvu abariu bahembwa macye nimpamvu ntabitaro biri mugiturage, abacuruzi banyereza iimisoro bakizwa nminsi yabakozi baba bamaze gukatwa 30% yabo ndetse rimwe na rimwe nimishahara yabo igatinzwa nokudatangwa kwimisro kugihe

ikindi abacuruzi birengagiza ko iyimashini yabafasha kumenya byukuri ibyo bacuruje kuko nabakozi bawe bakwiba kuko utazi byo bagurishije nigiciro babitangiyeho ushbora kurangura toni 5 yamara kugurishaho 4 akarangura izindi 2 nuko akakubwirako yagurishije 2 doreko muri stock wasangamo 3 aho rero aramutse akoresha EBM byagaragara ko zasohotse.

ukora inyamirambo utaha gikondo nyenyeri kandi utaha bwije ugatega moto mbere yuko bubaka umuhanda wa sajemu wazengurukaga umuhanda wose ugaca town cg kuri kist ukishyura 1000 none ubu wicira mugishanga kuko harimo kaburimbo ukishyura 600 bivuzeo uzigama 400 kumunsi mumwaka ni 143000frw kuko leta yubatse umuhanda wabugufi kumafaranga imisoro igiramo uruhare nuko rero buraho ubona ubucuruzi njya wibuka kubaka inyemezabuguzi ya EBM bityo ube sure ko umusoro wawe uzagera aho bikwiye maze urwanda rutere imbere ariko nabaturage dutera imbere

No comments:

Post a Comment