Tuesday, June 14, 2016

IBYIZA BY UBURWAYI, IBYIZA BYO KUBABARA (pain is unwanted gift from GOD)

Umuntu aremanye ubuhanga bwinshi ariko nanone ubwo buhanga aremanye bushobora kuyoyoka mukanya gato
nkako guhumbya, twese turarwara twese turarabara, akenshi iyuri muzima suta umwanya  cyane kugutekereza
kubabaye, gusa wakibaza uti ese koko imana nigute yemera ko abagaragu bayo babazwa nuburwayi? ese hari ikiza cyuburwayi?
ese imana i caring kubantu baryamye hirya no hino mubitaro?
dore uko njyewe kugiti cyanjye mbyumva, niyumvishako uburwayi cg akababaro bitabaho natwe ntabuzima twagira kuko burikintu cyose ushobora kukirebera muruhande ushake, muruhande rwiza cg rubi.
reka turebe uruhande rwiza rwububabare cg uburwayi, duhereye kububabare, imiterere yumuntu cg
ikiremwa cyose iyo hagize igikora kuruhu uracyumva iyo kikubabaje urahungisha, iyo ukandagiye igishirira nikirenge siwamazaho nisegonda utarasimbuka ese byagenda gute uramutse utababara kuburyo ukandagira igishirira siwumve? aho umubiri wacu siwaba wuzuye inguma kubera kutagira ububasha bwo kubabara? iyo umubu ukuriye urawukubita ese udafite ubushobozi bwo kubabazwa numubu waribwa ningahe mwijoro? ahangaha umuntu urwaye pararize niwe wabyumva cg iyo baguteye ikinya ngo bakubage utababara, kubera kutababara
suba uniyumvaho igice cyumubiri bateyeho ikinya, uca inzara nu rwembe wigengesereye ngo utitema ukababara ese uramutse utababara inoki zawe sizaba zuzuyeho inkovu? ububabare bwumubiri nihenshi budufasha kwitwararika tukarinda imibiri yacu.
ese iyo wicariye akaguru ukumva urakavuna siwicara neza? ubwose uramutse wicariye ukugura nabi subyumve wahaguruka ukananirwa kugenda nibyo byakunyura? ese uteruye isafuriya kuziko sushye waba ufite ibiganza bimeze bite? kubabara bituma tutibabaza

twese iyo twarwaye turiheba, ese birakwiye ko tubabazwa nuko turwaye cg ko dushimishwa nuko twamenyeko turwaye?
uburyo umuntu aremye ninkumwana wuruhinja na nyina, umwana ararira gusa mama we akamenya impamvu, niba asinzira cg niba arushye cg se niba harikindi acyeneye ese umwana atarira nyina yabwirwa niki kumwana harikiri kumubangamira? ni nkumuntu ningigo ze, urwaye ikibyimba kubwonko, umutwe urakuriye ugiye kwamuganga barasuzumye barakibonye barakibaze urakize, nyamara iyutarwara wamutwe siwari kumenya ko cyakibyimba gihari cyari gukura kikaguhiatana utababaye namba kuko utaribukimenye niba wifuza kutarwara, nonese wahitamo kubabara ukivuza? cg wahitamo kutababara ugapfa utabizi? ubwo sibivuze ko kurwara cg kubababzwa nirwara aringenzi? iyo urwaye nimana iba irimo igucira amarenga yi cyakaguhitanye ukakimenya kare ukagihunga, ibaze ugiye kujya muri bus imana ikakubwirako iribukore impanuka wavamo ushima imana cyane no kurwara nuko, nuburyo imana yadushyiriyeho butuburira ikitagenda neza mumubiri wacu kugirango tukiteho.
sinzi uduteza kurwara gusa uwariwewese aradukunda kuko utarwaye wanjya upfiramo imbere paka wikubise hasi tutazi nicyo uzize.

pain is unwanted gift from  GOD

No comments:

Post a Comment