Saturday, April 4, 2015

ESE CIVIL ENGINEER NIMUNTU KI? MENYA AKAMARO KE MUKUBAKA

Umwuga wubwubatsi numwuga udakunze gusobanukira abatawiga cg batawize ndentse nabatawukora, niyompamvu bigoye kwiyumvisha uburyo bikorwamo, gusa ugiye kugiraho ubumenyi bucye bitewe nibyushobora gusobanukirwa, icyambere nukumenya itandukaniro rya engineer hamwe numufundi, icyo abafundi baba bazi gukora nugushyira itafari kurindi ndetse noguponda concrete (zege muri swahili), gusa sibaba bazi impamvu baponda nukuvuga bakora ibyo engineer ababwiye. mbese ninkuko umutoza abwira abakinnyi be ukobakina ariko iyo ikipe yitwaye nabi bibazwa umutoza nahandi nuko iyo hajemo ibibazo cg ibyakozwe nabi bibazwa engineer nuko rero ninshingano ze kugenzura ibikorwa.

duhere kunzu izi zisazwe zokubamo atari imiturirwa, kuko muri africa rero imyugaimwe nimwe itarafatisha kdi abantu bakaba bagikunze ibyamacyeya iyo ushaka kubaka inzu yokubamo isazwe uba ucyeneye ugukorera ibishushanyo byuko izaba imeze ubundi byagakozwe numwa architect ariko na engineer yabikora nubwo atarumwugawe akabiguha ibishushanyo kugirango ubone uburenganzira bwo kubaka aha ariko engineer sakubakira kuko yaguhendera ubusa kdi kuko iyo nzu aba ari simple ntabwoba abafundi barayubaka haba harimo inararibonye ziba zizi gusoma ibishushanyo bya engineer.
ariko kunzu zimiturirwa zo biratandukanye kuko zo ziba zinahenze nomubituma zihenda harimo ababigize umwuga ucyenera reka duhere imuzi rero uko bikorwamo kuva nyirinzu ashatse igitekerezo kugeza inzu yuzuye.

1. boss nyirinzu ashaka architect ugomba kumuhimbira inzu bitewe nicyo izakorerwamo nuko bakemenwa uko izaba imeze ibibishobora gutwara igihe kininikurusha uko ubitekereza kuko baba bagomba gukora kuri buri kanukose kugeza kubwoko bwindabo uzatera hanze. nyuma iyo murangije aguha ibishushanyo bita architectural nukuvuga biba byerekana uko inzu iteye ukwisa mbese nkakumwe wenda ujya ubona ibishushanyo mbonera byi nzu cg imigi

2. iyo umaze kubona rero ibishushanyo hakurikiraho akazi ka engineer ko ku designing ibyo architect yakoze nukuvugango niwe uhitamo tuvuge ingano (diameter ya fer a betton) ndetse nubwinshi bwazo buribukoreshwe mubice byinshi byinyubako (ubwo aho ndavuga muma beam, column slab foundation nibindi) ndetse bitewe ni imibare aba yakoze akanamenya ugukomera kwa concrete iribukoreshwe bivuzeko ahitamo ingano ya mabuye aribuvangwe numucanga ndetse na cement byose bigaturuka kucyo inzu izakorwamo nubwinshi bwibinu bizabamo nyuma rero akarangiza icyo gikorwa (design) nibishushanyo bita structural biba biriho information zose zishoboka zatuma umuntu yubaka , ibi nabyo bitwara igihe kinini kuko bisaba kwitonda cyane mwikorwa ryimibare kuko ikosa ritoya ryazatwara ubuzima bwabantu ndetse bukanahombya boss

3. iyo rero biriya bishushanyo bibonetse haba hasigaye kubaka, aha rero igikorwa niki nuguhitamo engineer uzayubaka , ushobora gukoresha uwakozedesign yayo ariko akenshi sibaba babikora byose niyompamvu ushaka ababa bubaka aha rero ubatoranya ute? utanga isoko ryokubaka ukabaha byabishushanyo (structural) nibindi byose wifuza kobazagukorera noneho bo bakagenda bakabara bitewe nuburyo bakoramo noneho bakakoherereza ibiciro baguciye (ibi nabyo bitwara amezi menshi kbsa kuko babara burikanu kose kunzu bakaba banakora ama test yubutaka bazubakaho) ibi rero byose bikaba bikorwa nabandi ba engineer nyirinzu aba akoresha kuko atabyikorera ubwe, nuko nyuma yo kubona uzamwubakira agatangira kubaka noneho gusa hakaba engineer ugomba kugenzura (consultant) ko contractor (uwubaka) yubaka ibiri mumasezerano bakoranye nuko umugenzuzi akanjya abwira boss uko bimeze mumagambo ashobora kumva


mumagambo avunaguye ako niko kamaro ka civil engineer mumyubakire, nuzabona bimuye abantu nuzagirengo barabyuka bubako twabonyeko inzira bicamo zitinda cyane kdi bikiyongera binatewe ningano yinzu burya

No comments:

Post a Comment