Friday, June 10, 2016

NI GUTE WAGAFASHE TECHNOLOGY (COMPUTER) URAMUTSE URUMUNTU UKORA BUSINESS IRAMBYE?

Buruko bwije buruko bucyeye byinshi birahinduka kubera ikoranabuhanga, ese turebebye murwego rwa business imitererimbere y ikoranabuhanga ihindura ibintu ite?
amwe muma business yasagambye mukinyejena cya 20 cyose mucyakurikiyeho cya 21 kimaze imyaka 16 gusa naho hahindutse mbyinshi, aha wakwibaza uti nigute high tech ituma inganda zifunga imiryango?
ubwo abazungu bazaga mu rwanda nibo bazanye amafoto uko abanyarwanda batera imbere niko byagiye bisakara kugeza ubwo buriwese yashoboraga kwigondera ifoto kuko 200frw gusa warifotozaga, amakwe iminsi mikuru ibintu byose abantu bishimiraga barifotozaga, mumwaka 1998 uruganda rwakoraga filime (niko bazitaga bashyiraga muri appareil photo)  rwari rufite abakozi 170,000 gusa ubu rukoresha abakozi 6500 gusa, nyamara rwahoze rufite 85% byisoko ryamafoto nyamara mukanya nkako guhumbya digital camera zaraje kdi ubwo iya 1 yaje 1975 yifitiye 10,000 pixels gusa (nyamara ama smart phone yubu afite 12 megapixels zingana na 12,000,000) nukuvuga ngo mumyaka micye gusa ubukana bwikubye inshuro 1200.



Aho wakibaza uti niki cyahombeje kodak kdi nyamara ubu aribwo twifotoza kurusha imyaka yashize nuko business model kodak yakoreshaga yahindutse maze sibabashe kujyana nigihe, abantu bose bifotoza na smartphone zabo rimwe na rimwe byumwuga hagakoreshwa digital camera then baga saving files zabo on computer or even kuri cloud aho bigoye kuba wa bura files zawe.

Ese ibyabaye kuri kodak nizindi nganda byagendeye rimwe bigiye kuzaba kuzihe company? ntakinu kigipfa kumara imyaka 10 kwisoko cassette za radio na magneto zacikiye rimwe haza CDs ese ubu zikoreshwa kenshi as before? flash disk zaje zikosha none ubu numwana wo muri p5 agira flash disk and buri device zifite USB port.
 software ziriguhindura byinshi muriyiminsi byinshi mubisazwe ubu mumyaka 15 uzanjya ubyumva mumateka wiboneye namaso yawe, UBER ntamodoka nimwe igira kdi niyo company yambere kwisi muri services za taxi, ama taxi voiture mubihugu yagezemo nibo babaizi kdi nyamara is only software.
muri USA young lawyer bafite ikibazo cyo kutabona akazi kubera IBM Watson aho iyi system iigufasha kubona ubufasha wagahawe numunyamategeko kdi kucyizere cya 90% aho kuba 70% igihe wabuhawe numuntu usazwe kdi nomuzindi domain iyi watson uyibaza mumagambo ikagusubiza muyandi ndetse numobuvuzi ikoreshwa muri byinshi akazi kabamwe kari mumarembera.

bidatinze Tricorder iraba yageze muri screen za smartphone aho uzanjya ubasha gu testing amaraso yawe kuburyo disease  yose waba ufite ihita izikubwira, hehe nimirongo yogutanga ibizamini abakoraga ako kazi nabo bazimukira ahandi.

3D scaning and printing birakataje muriyiminsi muminsi irimbere umuntu azaba afite ububasha bwo gu scaning ikirenge cye the aga printing inkweto imunogeye mugihe gito cyane no kugiciro cyo hasi.

in vitro meat: hehe nokubaga amatungo kubera ubwiyongere bwabashaka inyama nibikomoka kumatungo, ubu inyama zirigukorwa mbere baje batera imiti inkoko zigakura vuba none ubu zigiye gukorwa nkuko imigati ikorwa cg ibindi, we are ok with it kuko namagi yama nyarwanda ntakigurika kwisoko kdi turya pondezi twishimye.

dstv yabanje murwanda kuyibona ari 90k kukwezi utegetswe kugura chaine zose uko hagiye haza izindi company za go tv, start time, canal plus ndetse na local zikagenda ziyongera yagabanije ibiciro gusa zose ziracya dutegeka kugura chaine bashaka not izo twe dushaka niyo mpamvu netflix irikuzamukana umuvuduko udasanzwe kubera ugura ikiganiro ushatse kikaziraho amasaha ushatse apana kurara cg kuva ahanu wiruka ngo tv series ica ahanaha itagucika, tugura canal plus ngo turebe imipira nyamara myinshi iciraho isaha imwe ese ubonye amahirwe yo kugura umupira umwe ushaka sibyo byakorohera bikanaguhendukira? mubitege amaso ibi nabyo sibizatinda kwisoko nkaza cyber cafe.

ibyumuntu yavuga birihubu bizacika mumyaka 10 irimbere nimbyinshi subiza amaso inyuma urebe uko 2006 byari byifashe ugereranye nubu

niba urikubaka business irambye ikaba ntaho iri guhurira na technology cg computer or smartphone for sure ushobora kuba uri in wrong way

No comments:

Post a Comment